18 Apr 2025, Fri

Tshisekedi arashyize ava ku izima yemera kuganira n’umutwe wa  M23

Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Angola byatangaje ko nyuma y’uruzinduko ruto Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC)  Antoine Félix Tshisekedi agiriye i Luanda, hemejwe ko Angola izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye umutwe wa M23 n’abahagarariye uruhande rwa Leta mu bibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC.

Ibyo byatangajwe na  Perezidansi ya Angola ku mugoroba wo ku 11 Werurwe 2025, yemeje ko ibyo biganiro bizabera  i Luanda mu minsi mike iri imbere bigamije gushakira amahoro arambye DRC.

Perezida Tshisekedi yari yaratsimbaraye avuga ko atazigera aganira n’umutwe w’iterabwoba na rimwe ahubwo akavuga ko ibibazo biri mu Burasirazuba bw’igihugu atwerera u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yagiye igaragariza icyo gihugu n’amahanga ko nta ruhare ifite muri ibyo bibazo ko ahubwo yakora igishoboka cyose cyatuma igihugu cy’abaturanyi kigera ku mahoro arambye.

Inama zabaye mu bihe bitandukanye z’Abakuru b’Ibihugu b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), n’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC), ziga ku kibazo by’umutekano muri DRC zasabaga ko icyo gihugu cyajya mu biganiro na M23 nko gukemura ibibazo mu buryo burambye.

Mu nama iheruka ku wa 08 Gashyantare, yabereye i Dar es Salaam, muri Tanzania Perezida Tshisekedi yanze kuyitabira imbonankubone ayitabira mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse M23 ntiyegeze itumirwa muri ibyo biganiro bituma ikomeza imirwano ifata ibice bitandukanye harimo na Bukavu.

Iyo nama yasabye ko DRC itegura uburyo bwo gukura ingabo z’amahanga muri icyo gihugu kandi akubahiriza ibyo yumvikanye na M23 ndetse agasenya burundu umutwe wa FDLR yahaye intebe mu gihugu cye ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Gusa ni kenshi Perezida Tshisekedi yemerera hanze y’Igihugu cye ko agiye kuganira na M23 yagera mu gihugu akarahira ko atazigera ahanira n’abo yita ibyihebe, ibyo bikaba bishyira impungenge kuganira mugambi yaba afite kuko aherutse no gushyira intego ku bayobozi ba M23. 

Ibyo biganiro Tshisekedi abyemeye nyuma y’uko umutekano ukomeje kuba muke mu gihugu cye aho ashinjwa kwibasira abanegihugu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, Abanyamulenge aho batwikirwa ku manywa y’ihangu, bagatotezwa ndetse bakamenshwa.

Ni mu gihe no Nama y’Abakuru b’Ibihugu b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yigaga ku bibazo bya DRC,  tariki 15 Gashyantare, Tshisekedi atayibonetsemo  kuko yari yagiye i Munich mu Budage.

Ni inama  yanzuye ishyigikira imyanzuro ya EAC na SADC mu buryo bwo gushaka amahoro arambye.

By Imbundo TV

Imbundo TV

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *